Duration 26:22

KWIGA KURIRIMBA | PART 3 | | UKO IJWI RYUMVIKANA MU MATWI/UBUNYURAMATWI BW'IJWI (The sound of Singing)

9 723 watched
0
212
Published 3 Jul 2020

Iyo tumaze Gutegura umubiri wacu neza, no Kumenya uko duhagarara n’Uko tuzajya dukoresha umwuka neza. Icyo gihe igikurikiraho ni Kurema Ijwi neza, mu murongo mwiza mu kanwa kacu (Phonation) kandi bikorerwa muri Larynx, cg mu gasanduku k’ijwi (Voice box) biturutse kuri wa mwuka ugera ku migozi y’ijwi igatangira kunyeganyega (Vocal Cords vibration), uko ufungura Igisenge cy’akanwa n’Umuhogo wawe biguhesha kuririmbira hejuru cyangwa hasi. Iyo Ijwi ritangiye kumvikana umenya uko uriyobora mu myanya yose y’igikanka / igice cy’umutwe ikorana n’ijwi, aho werekeza ururimi, amenyo, muri za Sinuses n’imyanya y’amazuru yose.. Iyo turirimba, tubikora dutekereza byose biri kubera mu mubiri wacu ((Singing is Thinking), yego hari ibyikora mu mubiri (Involuntary actions) ariko kwyemeza kuririmbira hejuru cg hasi cyangwa cyane cyangwa buhoro, no guha Ijwi uburyohe biva mu bituruka mu bushake bw’umuntu (Voluntary actions) bishyigikiwe no guhagarara neza no guhumeka neza Kumenya Kuririmba Inyajwi Eshanu (Singing The five basic Vowels): Mu Kinyarwanda no mu zindi ndimi nyinshi tugira Inyajwi Eshanu, Iyo tuziririmbye neza, mu mwanya mwiza mu kanwa kacu, ni bimwe mu by’ingenzi bibyara Ijwi ryiza. Umwitozo: (1) Kuvuga neza Inyajwi Eshanu (I,U,O,A,E) nta gihu kibiherekeje (2) Kuririmba neza Inyajwi Eshanu: mu manota no murwego Diatonic (Reba ku rupapuro rw’imyitozo p.10) - Sol-Sol-Sol-Sol-Sol---: A-E-I-O-U---; La-La-La-La-La---: A-E-I-O-U--- Etc… - Do-Re-Mi-Fa-Sol-Fa-Mi-Re-Do: Mi-,Me-,Ma-,Mo-, Mu--- - Do-Mi-Sol-Mi-Do---Down1/2, wagera aho ushoboye ukaza kubona kuzamuka.. - Kubiririmba kuri Ha! Staccato. - DO-Sol--------------------Fa-Mi-Re-Do-Sol------------ - Kubiririmba ku nyanjwi zose , Umanuka , Uzamuka Urwego Diatonic. - Buri gihe uzirikana Gufata umwuka neza, Kuwusohora neza na Posture nziza.

Category

Show more

Comments - 23